Igihe cyari kibaye kinini Ntegereje umwanzuro Wa nyiribihe Erega niwe umfatiye runini Yemeye no kwambikwa za soni Ntiyari kunyihorera Nubwo navuze nongorera Niyo abonye ngiye kugwa amanukira Kundamira Na wa musozi biruhanya Yanshoboje kuwuterera Niwe nkesha umwuzuro Wa ya masezerano Niwe mvuga sinshidakanya Yankijije amaganya Imbaraga zawe uwiteka Mana yanjye zitumye Nongera kuvoma ku iriba Ry'amashimwe Eeeh ni ukuri nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze maze ngo rihere Nimuze mwirebere amaboko ye akomeye Nimuze mwirebere amaboko ye akomeye Yemwe abakire kure iyooo Kure y'ijwi ry'ihumure Ku mariba y'intonganya Iyoooo hoya mwishidikanya Niwe nkesha umwuzuro Wa ya masezerano Niwe mvuga sinshidakanya Yankijije amaganya Imbaraga zawe uwiteka Mana yanjye zitumye Nongera kuvoma ku iriba Ry'amashimwe Uri ubuhungiro Kandi uri ubuturo Umubabaro Wawuhinduye Amashimwe