Igihe cyari kibaye kinini
Ntegereje umwanzuro
Wa nyiribihe
Erega niwe umfatiye runini
Yemeye no kwambikwa za soni
Ntiyari kunyihorera
Nubwo navuze nongorera
Niyo abonye ngiye kugwa amanukira
Kundamira
Na wa musozi biruhanya
Yanshoboje kuwuterera
Niwe nkesha umwuzuro
Wa ya masezerano
Niwe mvuga sinshidakanya
Yankijije amaganya
Imbaraga zawe uwiteka
Mana yanjye zitumye
Nongera kuvoma ku iriba
Ry'amashimwe
Eeeh ni ukuri nta jambo na rimwe
Uwiteka yavuze maze ngo rihere
Nimuze mwirebere amaboko ye akomeye
Nimuze mwirebere amaboko ye akomeye
Yemwe abakire kure iyooo
Kure y'ijwi ry'ihumure
Ku mariba y'intonganya
Iyoooo hoya mwishidikanya
Niwe nkesha umwuzuro
Wa ya masezerano
Niwe mvuga sinshidakanya
Yankijije amaganya
Imbaraga zawe uwiteka
Mana yanjye zitumye
Nongera kuvoma ku iriba
Ry'amashimwe
Uri ubuhungiro
Kandi uri ubuturo
Umubabaro
Wawuhinduye
Amashimwe